13 Niiba amaraso y’ihene nay’ibimasa hamwe no kuminjagirwaho igitaazi c’inyana byashobora kweza umuntu wahumanyijwe kugira ngo umubiri we uhumaanuke, 14 mbese amaraso ya Kristo yo azaatweza bingana bite? Ku bw’Umwuka w’iteeka wiitanze nk’igitambo kitagira inenge ku Maana, akeeza imitimanaama yaacu kuva mu byaha kugira ngo dukorere Imaana nzima!