9 Kuko dutsindiishirizwa ku bw’amaraso ya Kristo, ni co kimwe azaadukiza n’umujinya w’Imaana ugiiye kuuza. 10 Nyamara twari abanzi b’Imaana, ariko noone twiyunze n’Imaana ku bw’urupfu rw’Umwana waayo. Kandi reero ubwo twiyunze n’Imaana, tuzaakizwa n’ubugingo bwe. 11 Ariko si n’ibyo gusa, ahuubwo twishiimira Imaana muri Yesu Kristo Umwami waacu waduheesheje kuuzura na yo.
Publicidade