Publicidade

Romanos 6

2 Ntibikabeho! Mbese niiba twaratandukanye n’imbaraga z’icaaha, twakomeza dute gukora icaaha? 3 Ntimuuzi yuuko twese abaabatirijwe kuba umwe na Kristo Yesu, twabatirijwe kuba umwe na we mu rupfu rwe? 4 Mu kubatizwa, twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Daata yazuuye Kristo mu baapfuuye ku bw’imbaraga ze, abe ari ko naatwe tugendera mu bugingo busha.

5 Ubwo reero twabaaye umwe na we mu gusangira urupfu nk’urwe, ni na ko tuzaaba umwe na we mu kuzuuka nk’uko yazuutse. 6 Kandi tumenye neeza ko umutima ukunda gukora icaaha wa keera wabambanywe na Kristo, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukuurweho, tureke kuba imbaata z’ibyaha, 7 kuko uwapfuuye aba atagitegekwa n’icaaha.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-