4 Namwe reero bavandimwe ico menyeesha ni iki, ntimukigengwa n’amategeko ubwo Kristo yabapfiiriye, kugira ngo mube ab’undi ari we wazuutse mu bapfuuye maze tukazeera imbuto mu guheereza Imaana. 5 Ubwo twari tukiri mu caaha, irari ry’ibibi ribyutswa n’amategeko ryaduteeraga kwera imbuto z’urupfu. 6 Ariko noone twabohoowe ku mategeko, kuko twapfuuye ku byerekeye itegeko ryari rituboshe. Ni co gituma dukorera Imaana tutagengwa n’inyandiko y' amategeko ishaaje ahuubwo dukorera mu bugingo busha dushobozwa n’Umwuka.
Publicidade