Pular para o conteúdo
Publicidade

2 Coríntios 1

Pawulo Ashiima Imaana

3 Dushiime Imaana, Se w’Umwami waacu Yesu Kristo, ari we Daata wa twese w’imbabazi n’ihuumure, 4 uduhuumuriza mu makuba yoose, kugira ngo naatwe dushobore guhuumuriza abandi boose bashavuye, tubahuumuriza nk’uko Imaana iduhuumuriza. 5 Bityo reero nk’uko dusangira na Kristo imibabaro ye yoose bihebuuje, ni na ko Imaana itugezaho guhuumurizwa bihebuuje muri Kristo. 6 Igihe tubabazwa, tubabazwa kugira ngo muhuumurizwe kandi mubone agakiza, kandi iyo duhuumurijwe, ni ukugira ngo namwe muhuumurizwe maze muhaabwe imbaraga zo kwihangaanira imibabaro yo natwe twihangaanira. 7 Ibyiringiro tubafitemo bitanyeganyezwa nuuko tuuzi ko ubwo dusangiye imibabaro, dusangiye no guhuumurizwa.

Veja também