7 Kandi kugira ngo ntaaza guteerwa no kwishira heejuru nkarenza ibikwiriye biteewe n’ibintu nahishuuriwe bitangaaje bityo, nashizwemo igisa nk’ubusabwe bw’umushuubi mu mubiri kimbeera nk’intumwa ya Sataani yo kumbabaza birenze kugira ngo niirinde kwishira heejuru. 8 Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu koose kugira ngo abinkize, 9 ariko arambwira ati, "Ubuntu ngira buraguhaagije, kuko imbaraga zanje zuuzurira ahari intege nke." Niyo mpamvu reero niiraatiisha intege nke zanje neezeerewe, kugira ngo imbaraga za Kristo zituure muri nje. 10 Bityo nkaba nyuzwe igihe coose nkorera Kristo haaba mu ntege nke, mu bitutsi, mu bikomeye, mu gutootezwa no mu byago kuko nzi neeza yuuko iyo mbaaye umunyantege nke ni bwo ndushaho kugira imbaraga.
Publicidade
Publicidade