17 Bityo reero niiba umuntu weese yiizeeye Kristo, aba agizwe icaaremwe gisha. Ibya keera byose biba bishize. Dore byose biba bihindutse bisha! 18 Ibyo byose biva ku Maana, yo yiyunze naatwe inyuriye muri Kristo, ikaduha umurimo wo guhuuza abandi bantu na yo. 19 Kuko Imaana yanyuriye muri Kristo kugira ngo yiiyunge n’abo ku isi boose, ntiyababaraho ibicumuro byabo. Noone naatwe ni ko idushinga ubutumwa bwo guhuuza Imaana n’abantu.
20 Ubu reero turi intumwa za Kristo, kuko Imaana idukoreesha kubagezaho ubutumwa. Nuuko reero turabinginga mu izina rya Kristo, ngo mwiyuzuze n’Imaana. 21 Kristo utaarigeze akora icaaha, Imaana yamubazeho ibyaha by’abantu, kugira ngo muri we tubone kuba intungaane imbere y’Imaana.