Publicidade

2 Coríntios 9

6 Mwibuke yuuko ubiba imbuto nke azaasaaruura bike, kandi ubiba imbuto nyinshi azaasaaruura byinshi. 7 Buri muntu akwiriye gutanga nk’uko umutima we umwemeza, atiinuubwa kandi adahaswe, kuko Imaana ikunda utanga aneezeerewe. 8 Kandi Imaana ifite ububaasha bwo kubaha ibyifuuzo byanyu byose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose mufite ibibahaagije. 9 Nk’uko byanditswe ngo,

"Yatanze ku buntu aha abakene,

kugira neeza kwe guhoraho iteeka."

10 Imaana iha umubibyi imbuto, ikamugaburira ibyokurya ngo bimutunge ni yo izaabaha imbuto zo kubiba izigwize kugira ngo zirumbuuke umusaaruuro wo kugira neeza kwanyu. 11 Izaabagwiriza ubukungu mu buryo bwose kugira ngo mugwize ineeza, izaatuma benshi bashiima Imaana ku bwanyu babidukeesha. 12 Kuko umurimo wo mukora si uwo gufasha abatooranyijwe n’Imaana byonyine, ahuubwo utuma n’abandi barushaho gushiima Imaana.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-