10 Kuko ba daata baatubyaye mu mubiri baaduhannye kumara akaanya gato babona yuuko ari byo bikwiriye kuri bo, ariko Imaana iduhana ku bw’ubwiza bwacu kugira ngo dusangire ku kwera kwayo. 11 Igihe duhanwe, muri ako kaanya bigaragara ko tubabaye mumwanya wo kwishiima, ariko haanyuma abatoojwe muri ubwo buryo, bikabaviiramo umusaaruuro w’amahoro n’ubutungaane.