22 Ahuubwo muuje ku Musozi wa Siyoni, itawuni nkuru y’Imaana nzima ari yo Yerusaalemu yo mu ijuru, hamwe n’iteeraniro ry’abaamalayika batabarika bari mu birori. 23 Muuje mu iteeraniro ry’umuneezeero ry’abaana b’imfura b’Imaana, abo amazina yaabo yanditswe mu ijuru. Muuje ku Maana, umucaamanza w’abantu boose kandi n’imyuka y’abakiraanutsi batungaanyijwe rwose.