5 Mbese mwibagiwe amagambo yo gukomeza ayo Imaana ibabwira nk’abaana baayo iti,
"Mwana wanje, wumvirize igihe Uhoraho agucaaha,
kandi ntuuciike intege igihe Uhoraho aguhana.
6 Kuko Uhoraho acaaha umuntu weese akunda,
kandi agahana umuntu weese wo yeemera nk’umwana we."
7 Mwihangaanire kubabazwa ko mucamo kuko ari igihano kiva kuri Daata. Iyo mubabazwa, byerekana yuuko Imaana irikubafata nk’abaana baayo. Mbese hari umwana wiigeze kubaho ntaahanwe na se? 8 Iyo udahanwa n’Imaana nk’uko abandi baana bagenzwa, kimenyeesha yuuko uba utari umwana waayo nyakuri, ahuubwo uba uri ikibyarirano. 9 Ikindi kandi, niiba ba daata baatubyaye mu buryo bw’umubiri, baduhana kandi tukabuubaha, ntibikwiriye yuuko turushaho kuganduukira Imaana yatubyaye mu mwuka tukabaho?