Yesu Niwe Muheerezabitambo Mukuru Ukomeye
14 Nuuko reero ubwo dufite Umuheerezabitambo Mukuru ukomeye wagiiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w’Imaana, dukomeze ibyo twizeera kandi twatura. 15 Kuko dufite Umuheerezabitambo Mukuru utananirwa kubabarana naatwe mu ntege nke zaacu, ndetse yageragejwe mu buryo bwose nkaatwe kandi we ari ntaacaaha yakoze.