4 Kuko bidashoboka yuuko twakongera kugarura abo bantu ngo biihane, abaari baaramaze kumurikirwa n’umuco, bagasogongera ku mpaano iva mu ijuru kandi bagahaabwa n’Umwuka Weera, 5 ndetse bakanasogongera no ku bwiza bw’ijambo ry’Imaana hamwe n’imbaraga z’igihe kizaaza, 6 haanyuma bagasubira inyuma. Bo ubwabo baba bongera gusubiza Umwana w’Imaana ku musaraba bakamukoza isoni kumugaragaro.
Publicidade