Pular para o conteúdo
Publicidade

ABAROOMA 13

Inshingano yo Kumvira Abategetsi

1 Umuntu weese akwiriye kumvira abategetsi, kuko ntaabutegetsi bubaho budaturutse ku Maana, n’abategetsi bariho baashizweho n’Imaana. 2 Ni co gituma ugomeye abategetsi aba agomeye ico Imaana yategetse kandi abakora batyo bazaaciirwa urubanza. 3 Abategetsi si abo gutinywa n’abakora neeza, ahuubwo ni abakora naabi babatiinya. Mbese ushaaka kudatiinya umutegetsi? Uje ukora neeza ni bwo bazaagushiima. 4 Kuko abategetsi ni abagaragu b’Imaana baashiriweho kugira ngo ugere ku ciiza. Ariko nuukora naabi ugomba kumutiinya kuko ububaasha afite bwo guhana ntiyabuheerewe ubusa. Ni abagaragu b’Imaana baashiriweho guhana inkozi z’ibibi bagaragaza uburaakari bw’Imaana. 5 Ni yo mpamvu ukwiriye kumvira abategetsi, bidateewe no gutiinya guhanwa n’Imaana, ahuubwo ubyemejwe n’umutimanaama.

6 13:6 Mat 22:21; Mar 12:17; Luk 20:25. Ni co gituma mukwiriye gutanga imisoro, kuko abasoreesha ari abakozi Imaana yashizeho biitangiye gukora uwo murimo. 7 Muje muha buri muntu ikimugenewe. Usoreesha mumusorere, abasaba ubusuura mububahe, abakwiriye kubahwa mubuubahe.

Veja também