Ubutungaane Buheeshwa no Kwizeera
21 Ariko nooneho hariho uburyo bwo gutungaanira Imaana buhishuuwe budatangwa n’amategeko. Uko gutungaanira Imaana ntaaho guhuuriye no kumvira amategeko, nuubwo amategeko ya Moose n’abahanuuzi yabitanzeho ubuhamya. 22 3:22 Gal 2:16.Gutungaanira Imaana, guheeshwa no kwizeera Yesu Kristo. Imaana ibikorera abo boose beemera ntaavanguura, 23 kuko boose baakoze ibyaha bigatuma badashikira ubwiza bw’Imaana, 24 ariko bagatsindiishirizwa n’ubuntu bwayo ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.