3 Kandi si ibyo byonyine, ndetse dushiimiishwa no kubabazwa ducamo, kuko tuuzi yuuko kubabazwa kuduteera kwihangaana, 4 kandi kwihangaana kugateera ingeso nziiza, ingeso nziiza zikatugeza ku byiringiro, 5 kandi ibyiringiro ntibihemura, kuko urukundo rw’Imaana rwaseesekajwe mu mitima yaacu ku bw’Umwuka Weera twahaawe.
Publicidade
Publicidade