Publicidade

Romanos 8

Ubuzima Busha mu Mwuka.

1 Nuuko reero abari muri Kristo Yesu ntibaciirwaho iteeka. 2 Kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryadukuuye mu bubaata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu. 3 Ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw’intege z’umubiri, Imaana yarabikoze ubwo yohereje Umwana waayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha, ngo abe igitambo c’ibyaha byo abandi baakoze maze aciiraho iteeka ibyaha bya kamere. 4 Imaana yakoze ibi, kugira ngo gukiraanuka kuuzanwa n’amategeko gusohozwe muri twe abatagengwa na kamere y’umubiri, ahuubwo bagengwa n’Umwuka.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-22_10-02-25-