10 7:10 Mat 5:32; 19:9; Mar 10:11,12; Luk 16:18. Kuri abo baashaakanye, mbahaaye itegeko ritari iryanje, ahuubwo riturutse kuri Nyagasani. Umugore ntaagatandukane n’umugabo we, 11 ariko aramutse atandukanye na we, ntaakongere gushingirwa ku wundi mugabo ahuubwo yiiyuzuze n’umugabo we, kandi n’umugabo ntaakiirukane umugore we.
12 Ku bandi, ibyo ngiiye kubabwira ni ibyanje si ibya Nyagasani. Umugabo weemera Kristo aramutse afite umugore utiizeera, kandi uwo mugore akeemera kubaana na we, ntaabwo agomba kumwirukana.