32 Ndabiifuuriza kudahagarika imitima. Udafite umugore aharanira gukora umurimo wa Nyagasani, kuko aba ashaaka gushiimiisha Imaana, 33 naho umugabo ufite umugore, aharanira iby’isi ngo abone uko ashiimiisha umugore we, 34 bityo reero akagira imitima ebyiri. Umugore utaraashaatse cangwa umukoobwa w’isugi ashiishikarira ibya Nyagasani, kugira ngo atungaane ku mubiri no ku mutima, naho umugore ufite umugabo ashiishikarira iby’isi, ashaakiisha uko yaashiimiisha umugabo we.