Uwiicaye ku Faraashi y’Umweru
11 Haanyuma mbona ijuru rikinguuye, maze mbona ifaraashi y’umweru! Uwari uyiicayeho yiitwa Mudahemuka na Munyakuri, kandi agaca imanza no kurwana intambara akurikije ubutabeera. 12 Amaaso ye yari nk’ibirimi by’umuriro, kandi yari yambaye amakamba menshi ku mutwe we. Yari afite izina rimwanditsweho, ariko ntaawundi wari uriizi keretse we ubwe. 13 Yari yambaye ikanzu yiinitswe mu maraso, kandi izina rye yiitwaga Jambo w’Imaana. 14 Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira, ziicaye ku mafaraashi y’umweru kandi zambaye imyenda myiza y’agaciiro y’umweru isukuuwe. 15 19:15 Ibya 14:20.Mu kanwa ke havamo inkoota ityaye, yo kuzaarimbuza amahanga. Azaabategekeesha inkoni y’icuma, kandi azaacundagura imbuto z’imizaabibu mu rwengero havemo divaayi y’uburaakari bukaze bw’Imaana Ishoborabyose. 16 Ku gishuura ce no kukibero ce haari handitsweho iri zina: "Umwami w’abaami n’Umutegetsi w’abategetsi."
Ikinyamaaswa n’Ingabo zaaco Bitsindwa
17 Nuuko mbona malayika ahagaze mu zuuba, maze ahamagara ibinyoni bigurukira heejuru mu kireere mu ijwi rirenga ati, "Nimuuze maze mukoranire gusangira ifunguro ry’Imaana rihebuuje, 18 murye inyama z’abaami, inyama z’abasirikare bakuru, inyama z’ibihangaage, inyama z’amafaraashi n’iz’abayagenderaho, n’inyama z’abantu boose, baaba abiigenga cangwa imbaata, abooroheje n’abakomeye."
19 Nuuko mbona ca kinyamaaswa n’abaami bo ku isi hamwe n’ingabo zaabo bakoraniye kurwanya uwiicaye ku faraashi n’ingabo ze. 20 19:20 Ibya 13:1-18.Maze ico kinyamaaswa kirafatwa, hamwe n’umuhanuuzi w’ibinyoma wari warakoreye imbere yaaco ibimenyeetso byo yayobeesheje abaashizweho ikimenyeetso c’ico kinyamaaswa n’abaaramyaga igishushaanyo caaco. Ico kinyamaaswa hamwe n’umuhanuuzi w’ibinyoma bajugunywa mu nyenga y’umuriro ugurumana ari bazima. 21 Abandi biiciishwa inkoota ivuuye mu kanwa k’uwiicaye ku faraashi, maze ibisiiga byose bihaaga inyama zaabo.