Ukuuza k’Umwana w’Umuntu
25 21:25 Ibya 6:12,13. Hazaaba ibimenyeetso ku izuuba, no ku kwezi no ku nyenyeeri. Amahanga yo mu isi azaababara, akuurwe umutima no guhoorera kw’inyanja n’imivumba. 26 Abantu bazaagwa gihuubara biteewe n’ubwoba, bahagarike imitima biteewe n’amakuba azaaba yadutse. Hazaabaho gushaakashaaka ibigiiye kuba ku isi, kuko ijuru ryose rizatigiswa n’imbaraga z’Imaana. 27 21:27 Ibya 1:7.Nuuko Umwana w’Umuntu aheereko agaragare mu bicu, afite ububaasha, n’ikuzo ryinshi. 28 Ibi nibitangira kubaho, muzaahaguruke mureebe heejuru, kuko gucungurwa kwanyu kuzaaba kuri bugufi."