Yesu Abatizwa
21 Yohaana ataraashirwa mu nzu y’imbohe, yabatije Yesu n’abandi bantu benshi. Yesu amaze kubatizwa, arasenga, agisenga, ijuru rirakinguuka, 22 3:22 Mat 3:17; Mar 1:11; Luk 9:35.maze Umwuka Weera ava mu ijuru aramumanukira ari mu ishusho isa n’inuma. Maze ijwi ry’Imaana rivugira mu ijuru riti, "Ni wowe Mwana wanje nkunda nkakwishiimira."