Yesu Atuma Abiigiishwa be Cumi na Babiri
1 Yesu ahamagara abiigiishwa be cumi na babiri, abaha ubushobozi n’ubutware bwo kwirukana abadayimooni boose, no gukiza indwara. 2 Abatuma kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami bw’Imaana no gukiza abarwayi. 3 Arababwira ati, "Ntimugire ico mujaana mu rugendo, yaaba inkoni, uruhago, ibyokurya, amashilingi cangwa undi mwambaro. 4 Urugo muzaacumbikamo, abe ari rwo mugumamo kugeza igihe muzaaviira muri iyo tawuni. 5 9:5 Iby 13:51.9:5 Luk 10:4-11.Abantu bo muri iyo tawuni niibatabaakiira, muzaayivemo maze mukunkumure umucuucu wo ku birenge byanyu, kugira ngo bibe ubuhamya bwo kubeemeza ko Imaana izaabahana ibahooye kwanga ubutumwa bwayo." 6 Nuuko abiigiishwa baragenda, banyura mu byaro byose baamamaza Ubutumwa bwiza kandi bakiza abantu indwara aho baajaga hoose.