Yesu Akiza Umugabo Unyuunyuutse Ukuboko
1 Nuuko Yesu yinjira mu sinagoogi, ahaari umugabo ufite ukuboko kunyuunyuukaye. 2 Baaramureebuuje kugira ngo bareebe niiba aramukiza ku Isaabato, maze babone uko bamurega. 3 Yesu abwira wa mugabo ufite ukuboko kunyuunyuukaye ati, "Ngwino hano." 4 Nuuko abaza abantu ati, "Amategeko atwemerera gukora iki ku Isaabato? Gukora neeza cangwa kwangiriza, gukiza cangwa kwica?"
Ariko ntibaagira ico bavuga. 5 Yesu abareebana uburaakari, ababazwa nuuko imitima yaabo yiinangiye ni ko kubwira wa muntu ati, "Rambuura ukuboko kwawe." Arakurambuura kurakira.