Umubiri Umwe Ugizwe n’Ibice Byinshi
12 12:12 Rom 12:4,5. Kristo ameze nk’umubiri umwe, ugizwe n’ibice bitandukanye, kandi ibyo bice by’umubiri byose n’ubwo bitandukanye, ni umubiri umwe. 13 Ni co kimwe, twaba Abayuuda cangwa abanyamahanga, twaba abagaragu cangwa abiigenga, twese twabatirijwe mu Mwuka umwe tuba umubiri umwe, kandi twese twujujwe n’uwo Mwuka umwe.
14 Koko reero, umubiri ntaabwo ugizwe n’igice kimwe gusa, ahuubwo ugizwe n’ibice byinshi. 15 Ikirenge kiramutse kigize kiti, "Kuko ntari ikiganza, sindi kimwe mu bice by’umubiri," ico nticaatuma kitaba igice c’umubiri. 16 Kandi ugutwi kugize kuti, "Kuko ntari ijiisho, sindi kimwe mu bice by’umubiri," ico nticaatuma kitaba igice c’umubiri. 17 Mbese iyo umubiri uja kuba ijiisho, ibyo kumva byari kuba bite? Kandi iyo umubiri woose uja kuba ugutwi, ibyo guhuumurirwa byari kuba bite? 18 Ubusanzwe, Imaana yashize buri gice c’umubiri mu mwanya waco nk’uko yabishaatse. 19 Mbese iyo byose bija kuba igice kimwe, umubiri wari kuba he? 20 Ubusanzwe hariho ibice byinshi, ariko umubiri ni umwe.
21 Ijiisho ntirishobora kubwira ikiganza riti, "Ntaaco umariye," cangwa ngo umutwe ubwire ikirenge uti, "Ntaaco nkwifuuriza." 22 Ahuubwo ibice by’umubiri bireebeka nk’aho ari ibinyantege nke, ni byo bikenewe caane, 23 kandi ibyo bice by’umubiri byo duteekereza ko bifite agaciiro gake ni byo twitaho kuruta ibindi, kandi ibice by’umubiri bidashirwa ku mugaragaro ni byo twitaho caane. 24 Nyamara ibice bibonereye kugaragara mu maaso y’abantu ntaabwo bikeneye kwitaabwaho. Imaana yashize hamwe ibice by’umubiri, irushaho guha icuubahiro ibyo bice birebeka nkaaho bigayitse, 25 kugira ngo umubiri utiiremamo ibice, ahuubwo kugira ngo ibice byose by’umubiri biteerane inkunga. 26 Igice c’umubiri iyo kibabaye, ibindi bice by’umubiri bibabarana na co, kandi iyo igice c’umubiri gihaawe icuubahiro, ibindi bice na byo byishiimana na co.
27 Nuuko reero mwese muri umubiri wa Kristo, kandi buri umwe ni igice c’uwo mubiri.