8 Umwuka w’Imaana aha umuntu umwe ubushobozi bwo kuvuga ijambo ry’ubwenge, undi uwo Mwuka akamuha ijambo ry’ubumenyi. 9 Umwe uwo Mwuka akamuha kwizeera Kristo bihebuuje, undi akamuha impaano yo gukiza indwara. 10 Undi uwo Mwuka amuha imbaraga zo gukora ibitangaaza, undi akamuha impaano yo guhanuura, undi akamuha ubushobozi bwo kugenzuura Umwuka w’Imaana n’umwuka udaturuka ku Maana. Umwe amuha ubushobozi bwo kuvuga mu ndimi z’uburyo bwinshi, undi akamuha ubushobozi bwo kuzisobaanura.
Publicidade
Publicidade