Publicidade

1 Coríntios 15

45 Ni na ko ibyanditswe bivuga ngo, "Umuntu wa mbere, ari we Adamu yabaaye muzima", naho Adamu wa nyuma ni umwuka utanga ubugingo. 46 Ariko si umwuka ubanza, ahuubwo ni umubiri ufatika ubanza, maze hagakurikiraho umwuka. 47 Umuntu wa mbere yavuuye mu butaka, kandi yaremwe mu butaka, naho umuntu wa kabiri yavuuye mu ijuru. 48 Nk’uko uwaremwe mu butaka yabaaye, ni na ko ab’ubutaka bameze, kandi nk’uko uwavuuye mu ijuru ameze, ni na ko abaagenewe ijuru bazaaba. 49 Kandi nk’uko twambaye ishusho y’umuntu waremwe mu butaka, ni na ko tuzambara ishusho y’umuntu waturutse mu ijuru.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-