14 Umuntu utagira Umwuka w’Imaana ntaabwo ashobora kwakiira iby’Umwuka w’Imaana, ndetse kuri we abyita ubupfu. Ntaabwo ashobora kubimenya kuko bigenzuurwa n’ufite Umwuka w’Imaana wenyine. 15 Umuntu ufite Umwuka w’Imaana agenzuura byose, kandi we ntaawamugenzuura. 16 Nk’uko ibyanditswe bivuga ngo,
"Ni nde wamenye ibiteekerezo by’Uhoraho
kugira ngo ashobore kumugiira inaama?"
Nyamara twebwe dufite ibiteekerezo nk’ibya Kristo.