Imanza z’Abakristo
1 Igihe umwe muri mwe agize ico apfa n’umukristo mugenzi we, yahangaara ate kumurega ku bacaamanza b’abapagaani, mumwanya wo kuja ku bantu b’Imaana ngo babakiraanure? 2 Ntaabwo muuzi yuuko abantu b’Imaana ari bo bazaaciira ab’isi urubanza? Noone se niiba ari mwe muzaaciira ab’isi urubanza, mwananirwa mute guca imanza zooroheje? 3 Ntaabwo muuzi yuuko tuzaaciira abaamalayika urubanza? Niiba bimeze bityo twashobora guciira imanza abantu b’iki gihe 4 Niiba reero mufite imanza zimeze zityo, ni kuki muzishira mu bantu badafite ico bahuuriyeho n’itoorero? 5 Mbese ntaasoni mugira? Ubwo koko ntaamuntu n’umwe muri mwe ufite ubwenge bwashobora gukiraanura abakristo bagenzi baanyu?