3 Umugabo ntaakwiriye kwiyima umugore we, kandi n’umugore ntaakwiriye kwiyima umugabo. 4 Kuko umugore ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n’umugabo we, byongeye kandi, umugabo na we ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n’umugore we. 5 Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubanje kubyumviikana, kandi na bwo kumara igihe gito, kugira ngo mubone uko musenga. Ariko mugomba kongera kugira imibonano bidatinze kugira ngo mutananirwa kwifata maze Sataani akaboneraho kubashuka.
Publicidade