9 12:9 Luk 10:18.Ca kiyoka kinini kijugunywa haasi, hamwe n’abaamalayika baaco, ari co ya nzoka ya keera yiitwa Umwanzi cangwa Sataani, wa wundi uyobya abo ku isi yoose. Yajugunywe ku isi hamwe n’abaamalayika be boose.
10 Haanyuma numva ijwi rirenga riturutse mu ijuru, rivuga riti, "Nooneho igihe c’agakiza kirasohoye. Gisohoranye n’ububaasha n’Ubwami bw’Imaana yaacu hamwe n’ubutware bwa Kristo waayo, kuko umurega wahoraga arega abavandimwe baacu ku Maana yaacu buri gihe ajugunywe haasi.