Publicidade

Apocalipse 22

1 Haanyuma malayika anyereka uruuzi rw’amaazi y’ubugingo, rubonerana nk’ikirahuri. Urwo ruuzi rwavaga ku ntebe y’ubwami y’Imaana n’Umwana w’Intaama, 2 rugatemba hagati y’umuhanda mugari w’iyo tawuni nkuru. Ku mpande zombi z’urwo ruuzi, haari igiti c’ubugingo gifite amooko cumi n’abiri y’imbuto, ceeraga imbuto inshuro cumi n’ebyiri mu mwaka, rimwe buri kwezi. Amababi y’ico giti akaba ayo gukiza indwara z’amahanga. 3 Ntaakintu caavumwe kizongera kuba muri iyo tawuni nkuru.

Intebe y’ubwami y’Imaana n’Umwana w’Intaama izaaba muri iyo tawuni nkuru, maze abagaragu baayo bazaayiramya. 4 Bazaabona mu maaso h’Imaana, maze izina ryayo ryandikwe ku mpanga zaabo. 5 Ntihazongera kubaho ijoro ukundi, kandi ntibazaamurikirwa n’itaara cangwa izuuba, kuko Nyagasani Imaana izaababeera urumuri, maze biime ingoma iteeka ryose.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-22_10-02-25-