Ibimenyeetso Birindwi
1 Nuuko mbona Umwana w’Intaama amena kimwe muri bya bimenyeetso birindwi, maze numva kimwe muri bya binyabuzima bine gihamagara caane mu ijwi nk’iry’inkuba kiti, "Ngwino!" 2 Ndareeba, maze mbona ifaraashi y’umweru! Uwari uyiicayeho yari afite umuheto, maze ahaabwa ikamba, nuuko aza ari umutsinzi, kandi agamije guhora atsinda.