Yuda Yemera Kugambaanira Yesu
3 Nuuko Sataani yinjira mu mutima wa Yuda Isikariyoti wari umwe mu biigiishwa cumi na babiri. 4 Maze Yuda asanga abakuru b’abaheerezabitambo, n’abakuru b’abasirikare hamwe n’abarinzi b’Inzu y’Imaana, aja inaama na bo ukuntu azaabagenzereza Yesu ngo bamufate. 5 Bituma baneezeerwa caane, kandi bamuseezeranya ikiguzi bazaamuha. 6 Yuda arabibeemerera, atangira gushaakashaaka uko yabafasha kumufata rubanda rutariho.