Publicidade

Lucas 24

13 Nuuko uwo munsi babiri mu bayoboke ba Yesu baajaga ahiitwa Emawuusi. Kuva i Yerusaalemu kugerayo haari nka kilomita icumi. 14 Baagaaniiraga ku byari byabaaye byose. 15 Bakigaaniira kandi bakibazanya, Yesu arabeegeera ajaana na bo, 16 ariko ntibaamenya uwo ari we.

17 Arababaza ati, "Muragenda mubazanya ibiki?"

Maze bahagarara bagaragaje ishavu. 18 Umwe witwaga Kilewopaasi aramusubiza ati, "Ni wowe mushitsi wenyine muri Yerusaalemu utaazi ibyahabaaye muri iyi minsi?"

19 Arababaza ati, "Ni ibiki?"

Baramusubiza bati, "Ni ibyerekeye Yesu w'i Nazaareeti, wari umuhanuuzi ukomeye mu byo yavugaga n'ibyo yakoraga imbere y'Imaana n'imbere y'abantu boose. 20 Ariko noone abakuru b'abaheerezabitambo n'abatware baacu, baaramutanze ngo aciirwe urubanza rwo gupfa maze baramubamba. 21 Kandi ni we twiringiraga ko azaacungura Abiisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uheereye aho ibyo bibeereye. 22 Ariko abagore baadutangaaje, kuko baazindutse kare baja ku mva 23 ntibaasangamo umurambo we nuuko batubwira ko baabonekewe n'abaamalayika, bakababwira ko ari muzima. 24 Kandi bamwe mu baari kumwe naatwe baagiiye ku mva, basanga ari nk'uko abo bagore baari baatubwiye, ariko we ntibaamubona."

25 Arababwira ati, "Mwa bapfaapfa mwe, mutinda kwemera ibyo abahanuuzi baavuze byose. 26 Noone se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo akabona kwinjira mu ikuzo rye?" 27 Atangirira kuri Moose no ku bahanuuzi boose, abasobaanurira ibyanditswe byose kuri we.

28 Bageze bugufi y'umwanya baajagamo wiitwa Emawuusi, asa nk'ushaaka gukomeza urugendo. 29 Baramwinginga bati, "Reka twibaanire kuko bugiiye kwira kandi igihe kiragiiye." Nuuko arinjira aguma na bo.

30 Amaze kwicara, afata umugaati ashiima Imaana, arawumanyagura arawubaha. 31 Amaaso yaabo arahumuuka, baramumenya, maze ako kaanya arabura ntibongera kumubona. 32 Baravugana bati, "Yeewe, ntiwiibuka ukuntu imitima yaacu yari ineezeerewe, ubwo yavuganaga naatwe turi mu nzira adusobaanurira ibyanditswe!"

33 Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusaalemu, basanga abo cumi n'umwe bateeranye hamwe n'abandi. 34 Bumva bavuga bati, "Ni ukuri Umwami Yesu yazuutse, ndetse yabonekeye Simooni." 35 Nuuko ba bandi babiri na bo babateekerereza ibyabeereye mu nzira, n'ukuntu baamumenyeshejwe n'uko yamanyaguye umugaati.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-20_17-16-08-