Guhambwa kwa Yesu
42 Bugoroobye, ku munsi ubanziriza i Saabato anariwo munsi wo kwiteguura, 43 Yozefu w’i Arimatiya, umujaanaama w’icuubahiro w’urukiiko rw’Abayuuda, na we wari utegereje Ubwami bw’Imaana, aja kwa Pilaato ashirutse ubwoba asaba umurambo wa Yesu.