13 Mbese Kristo yagabanyijwemo ibice? Mbese ni Pawulo wababambiwe ku musaraba? Cangwa se mwabatijwe mu izina rya Pawulo?
14 1:14 a Iby 18:8; b Iby 19:29; Rom 16:23. Ndashiimira Imaana ko ari ntaan’umwe muri mwe nabatije keretse Kirisipo na Gaayo, 15 kugira ngo hatagira umuntu uvuga ngo mwabatijwe mu izina ryanje. 16 1:16 1 Kor 16:15.Icakora nabatije n’umuryango wa Sitefaano, kandi uretse abo, simpamya ko hari undi muntu nabatije. 17 Kristo ntiyanyohereje kubatiza, ahuubwo yanyohereje kwamamaza Ubutumwa Bwiza, ntakoreesheje amagambo y’ubuhanga bw’abantu, kugira ngo urupfu rwa Yesu ku musaraba rudahinduka impfaabusa.