Umwana w’Intaama n’Abantu be
1 14:1 Ibya 7:3. Nuuko mbona Umwana w’Intaama ahagaze ku musozi wa Siyoni. Yari ari n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, baari bafite izina rye ndetse n’irya Se byanditswe ku buhanga bwabo. 2 Haanyuma numva ijwi riturutse mu ijuru rimeze nk’iry’amaazi menshi kandi rimeze nk’inkuba ihinda caane. Iryo jwi numviise ryari rimeze nk’iry’abacuranzi bacuranga inanga zaabo. 3 Abo bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine baririmba indirimbo nsha imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’ibinyabuzima bine n’imbere y’abakuru. Ntaamuntu washoboye kwiga iyo ndirimbo keretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, abo Imaana yacunguye mu isi. 4 Abo bagabo ntaabwo biyanduje no gusambana n’abagore kuko baari isugi. Bakurikira Umwana w’Intaama aho agiiye hoose. Ni abantu baacunguwe mu bandi nk’umuganura w’Imaana n’Umwana w’Intaama. 5 Ntibiigeze kuvuga ibinyoma, ni abaziranenge.