13 Nuuko mbona imyuka mibi itatu imeze nk’imitubu iva mu kanwa ka ca kiyoka, mu kanwa ka ca kinyamaaswa no mu kanwa ka wa muhanuuzi w’ibinyoma. 14 Iyo ni ya myuka y’abadayimooni ikora ibitangaaza, igasanga abaami bo mu isi yoose, kugira ngo ibakoranyirize kuzaaja mu ntambara kuri wa munsi ukomeye w’Imaana Ishoborabyose.
15 16:15 Mat 24:43,44; Luk 12:39,40; Ibya 3:3. (Nyagasani aravuze ati, "Dore! Ndaaje nk’umujuura! Hahiirwa uba maaso agahora yambaye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa, maze abantu bakabona ubwambure bwe akamwara.")
16 Nuuko ya myuka ikoranyiriza hamwe ba baami, mu mwanya wiitwa Harimagedoni mu rurimi rw’Uruheburaayo.