Kuneezeerwa mu Ijuru
1 Haanyuma yo kuvuga kwa malayika w’igihangange, numva ikimeze nk’amajwi arenga y’inteeko y’abantu mu ijuru, bavuga bati, "Nihasingizwe Imaana! Agakiza, icuubahiro, n’ububaasha ni iby’Imaana yaacu. 2 Ubucaamanza bwayo ni ubw’ukuri n’ubutabeera. Yaciiriye urubanza ya ndaaya y’icaamamare yahumanyije abo mu isi n’ubusambanyi bwayo. Imaana yayihannye kuko yiishe abagaragu baayo." 3 Barongera bati, "Ni hasingizwe Imaana! Umwotsi uva muri iyi tawuni y’icaamamare uzaacumbeeka iteeka ryose!"