Publicidade

Apocalipse 19

Uwiicaye ku Faraashi y’Umweru

11 Haanyuma mbona ijuru rikinguuye, maze mbona ifaraashi y’umweru! Uwari uyiicayeho yiitwa Mudahemuka na Munyakuri, kandi agaca imanza no kurwana intambara akurikije ubutabeera. 12 Amaaso ye yari nk’ibirimi by’umuriro, kandi yari yambaye amakamba menshi ku mutwe we. Yari afite izina rimwanditsweho, ariko ntaawundi wari uriizi keretse we ubwe. 13 Yari yambaye ikanzu yiinitswe mu maraso, kandi izina rye yiitwaga Jambo w’Imaana. 14 Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira, ziicaye ku mafaraashi y’umweru kandi zambaye imyenda myiza y’agaciiro y’umweru isukuuwe. 15 Mu kanwa ke havamo inkoota ityaye, yo kuzaarimbuza amahanga. Azaabategekeesha inkoni y’icuma, kandi azaacundagura imbuto z’imizaabibu mu rwengero havemo divaayi y’uburaakari bukaze bw’Imaana Ishoborabyose. 16 Ku gishuura ce no kukibero ce haari handitsweho iri zina: "Umwami w’abaami n’Umutegetsi w’abategetsi."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-28_14-13-17-