Pular para o conteúdo
Publicidade

IBYAHISHUUWE 21

10 Nuuko Umwuka w’Imaana anzaho, maze wa malayika anjaana ku musozi munini kandi mureemure, anyereka itawuni nkuru yeera ari yo Yerusaalemu imanuka iva mu ijuru ku Maana. 11 Yarabagiranaga n’ikuzo ry’Imaana, ikabengerana nk’ibuye ry’agaciiro kenshi, nk’ibuye rya yasipi ribonerana nk’ikirahuri c’umucaaca n’umutuku. 12 Yari izengurutswe n’igisiika gikomeye kandi kireekire caane, hamwe n’amarembo cumi n’abiri. Kuri buri rembo haari malayika urinda kandi handitsweho izina rimwe ryo mu miryango ya Isirayeli. 13 Iburasirazuuba haariho amarembo atatu, mu majaaruguru amarembo atatu, mu majeepfo amarembo atatu, n’iburengerazuuba amarembo atatu. 14 Igisiika c’iyo tawuni caari cuubatswe ku mfatiro cumi n’ebyiri, kandi buri rufatiro rwari rwanditsweho rimwe mu mazina y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’Intaama.

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também