2 Uwinjirira mu irembo, aba ari umushumba w’intaama. 3 Umurinzi amukinguurira irembo, n’intaama zikumva ijwi rye. Ahamagara intaama ze mu mazina yazo, maze akazaahura10:3 Kwahura Gusohora amatungo uyanjanye kuyaragira.. 4 Iyo amaze gukuuramo intaama ze, azija imbere, zikamukurikira kuko ziizi ijwi rye.