16 Nanje nzaasaba Daata, na we azaabaha undi Mufasha, kugira ngo abaane namwe ibihe byose. 17 Uwo ni we Mwuka w’ukuri, wo ab’isi badashobora kwakiira kuko batamubona kandi batamuuzi. Ariko mwebwe muramuuzi, kuko abaana namwe, kandi azaaba muri mwe.
18 Sinzaabasiga mwenyine nk’imfubyi, nzaabagarukira.