Publicidade

João 2

Yesu Yiirukana Abaacuruurizaga mu Nzu y’Imaana

13 Iminsi yo kwizihiza ibirori byo Kunyurwaho kw’Abayuuda yegeereje, Yesu aja i Yerusaalemu. 14 Asanga abantu baguriisha inka, intaama, n’inuma, kandi n’abandi baavunjaga amashilingi biicaye ku meeza zaabo mu Nzu y’Imaana. 15 Nuuko Yesu akora inkoni mu migozi, ayikoreesha kwirukana amatungo yoose yari mu nzu y’Imaana, yiirukanamo intaama, n’inka. Amena haasi ibiceri by’abaavunjaga, kandi ahirika n’imeeza zaabo. 16 Maze abwira abaaguriishaga inuma ati, "Ni muzikuure hano! Murekeraho guhindura inzu ya Daata iguriro." 17 Abiigiishwa be biibuka ibyanditswe bivuga ngo, "Urukundo mfitiye Inzu yaawe ni nk’umuriro ungurumanamo."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-