Yesu Akiza ku Munsi w’Isaabato
1 Nyuma y’ibi, haba iminsi y’ibirori by’Abayuuda, nuuko Yesu aja i Yerusaalemu.
2 Ubwo i Yerusaalemu haafi y’irembo ryitwa Irembo ry’Intaama haari ikidendeezi, mu ru Heburaayo ciitwa Beetsayida, kizengurutswe n’amabaraza ataanu. 3 Muri ayo mabaraza haabaga haryamye abarwayi benshi caane, barimo impumyi, abarema n’abandi bamugaye. 4 5:4 Bimwe mu byanditswe byakeera, ntiharimo uyu murongoKuko rimwe na rimwe malayika yamanukaga akaja muri ico kidendeezi, agahindura amaazi. Amaazi akimara guhinduka, umurwayi wabanzaga kukijamo yakiraga indwara iyo ariyo yoose. 5 Aho haari umugabo wari ufite indwara ayimaranye imyaka mirongo itatu n’umunaane. 6 Yesu aboonye aryamye, amenya ko ahamaze igihe kireekire, aramubaza ati, "Mbese urashaaka gukira?"
7 Uwo murwayi aramusubiza ati, "Daatabuja, ntaabwo mfite uwo kunshira mu kidendeezi amaazi ahinduwe, kandi iyo ngerageza kujamo, undi muntu antanga kugeramo."
8 Yesu aramusubiza ati, "Haguruka, wiikorere akarago kaawe ugende." 9 Muri ako kaanya uwo murwayi arakira, azinga akarago ke aragenda.
Ibyo byabaaye ku munsi w’i Saabato.