4 10:4 Mat 5:31. Baravuga bati, "Moose yeemereye umugabo kwandikira umugore urwandiko rumwirukana nuuko akamwirukana."
5 Yesu arababwira ati, "Moose yabemereye iryo tegeko kuko mwari mufite imitima yiinangiye. 6 Ariko mbere na mbere, ubwo Imaana yaremaga umuntu, ‘yabaremye umugabo n’umugore.’ 7 ‘Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akabaana n’umugore we, 8 bombi bakaba umubiri umwe.’ Baba batakiri babiri ahuubwo bakaba umubiri umwe. 9 Nuuko reero abo Imaana yateeranyije, ntihakagire ubatandukanya."