43 10:43 Mat 23:11; Mar 9:35; Luk 22:26.Ariko muri mwe si ko bimeze, kuko ushaaka kuba mukuru muri mwe, akwiriye kuba umugaragu waanyu mwese, 44 kandi ushaaka kuba uwa mbere muri mwe akwiriye kuba imbaata ya boose. 45 Kuko Umwana w’Umuntu ataazanywe no gukorerwa, ahuubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe nk’inshungu ya benshi."