Pular para o conteúdo
Publicidade

Marcos 2

3 Bidatinze, haaza abantu bane baheetse umuntu umugaye. 4 Kubw’ubwinshi bw’abantu bari buuzuye aho, baabuze aho kumunyuza, maze bapfumura heejuru y’inzu aharinganiye n’aho Yesu yari ari, buururutsa ingobyi baari baheetsemo uwo wari umugaye. 5 Yesu aboonye uko kwizeera kwabo, abwira uwo wari umugaye ati, "Mwana wanje, ibyaha byawe urabibabariwe."

6 Bamwe mu biigiishamategeko baari biicaye aho batangira kwibaza mu mitima yaabo bati, 7 "Ni iki giteeye uyu kuvuga atyo? Asebya Imaana! Ni nde waabaasha kubabarira ibyaha atari Imaana yoonyine?"

8 Muri ako kaanya Yesu amenya ibyo baateekerezaga nuuko arababwira ati, "Ni iki kibateera guteekereza mutyo? 9 Mbese ikibooroheye ni iki? Ni uko nabwira uyu muntu umugaye nti, ubabariwe ibyaha,cangwa kumubwira ngo, Haguruka, wikorere ingobyi yaawe, ugende? 10 Ndabahamiriza yuuko, Umwana w’Umuntu afite ububaasha hano ku isi bwo kubabarira ibyaha." Abwira wa mugabo umugaye ati, 11 "Ndagutegetse, haguruka, wiikorere ingobyi yaawe, ugende!"

12 Ako kaanya, uwo mugabo arahaguruka, yiikorera ingobyi yari aheetswemo agenda vuba vuba boose babireeba. Abantu baratangaara caane, basingiza Imaana bati, "Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi!"

Veja também