Pular para o conteúdo
Publicidade

Marcos 3

22 3:22 Mat 9:34; 10:25. Bamwe mu biigiishamategeko bavuuye i Yerusaalemu baravuga bati, "Yahanzweho na Bbelizebuulu! Ni umutware w’abadayimooni umuha ububaasha bwo kwirukana abadayimooni."

23 Nuuko Yesu arabakoranya avugana na bo mu migani ati, "Sataani yaashobora ate kwirukana Sataani? 24 Iyo igihugu ciigabyemo ibice gihora gishaamiranye, ico gihugu kirasenyuka. 25 N’umuryango wigabanyijemo ibice, nawo uba waaseenyutse. 26 Niiba reero ubwami bwa Sataani bwigabamo ibice, ntibwaramba, buraseenyuka bugashiraho.

27 Nta muntu ushobora kwinjira mu nzu y’umunyambaraga ngo asahure ibye keretse abanje kumuboha, haanyuma akabona uko asahura ibyo mu nzu ye.

28 Ndababwira ukuri yuuko abantu baababarirwa ibyaha byabo byose, ndetse n’ibitutsi baaba baaratutse Imaana. 29 3:29 Luk 12:10.Ariko umuntu weese utuka Umwuka Weera, ntaabwo azaababarirwa bibaho, kuko aba akoze icaaha c’iteeka ryose." 30 Yesu yavuze ibi abiteewe nuuko abantu bamwe baavugaga bati, "Yahanzweho n’umwuka mubi."

Veja também